Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yitabye Imana azize indwaya ya ‘stroke’.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025 ariko bikavugwa ko yitabye Imana ku wa Gatatu, azize indwara ya Stroke iterwa no guturika kw’imitsi y’ubwonko.
Kugeza ubu nta makuru ava mu nzego za leta arajya hanze yemeza urupfu rwe.
Ni amakuru yababaje kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na Gatete Nyiringabo wemeje ko yari inshuti ye.
Yagize ati “Gusa icyumweru gishize nari kumwe nawe, nkubita urwenya… umuhanzi, umugabo mwiza! Umujyanama Mukurarinda, uzwi ku izina ryo kwimenyereza umwuga “Alain Muku” yadusize agiye kwifatanya na ba sogokuruza. Yagize ikibazo cy’ubwonko ejo, ajya muri koma ntiyigera akanguka.”
Mu Ukuboza 2021 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda nk’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.
Uyu mugabo wari usanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha n’abandi, yakoze imirimo itandukanye muri Leta aho mu 2002 yabaye Umushinjacyaha umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.