Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y’amasaha make yirukanwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko uyu wari Meya ubu afunzwe.
Ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Bivugwa ko kwirukanwa kwe gushingiye ku myitwarire mibi ariko ntabwo yasobanuwe.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi. 