Date:

Share:

“Go to hell” Perezida Kagame asubiza abibasiye u Rwanda

Related Articles

Perezida Paul Kagame yongeye anenga bikomeye abafitiye umugambi mubi u Rwanda barukangisha ko bazarufatira ibihano.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025 mu muhango wo gutangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tugize Umujyi wa Kigali.

Mu ijambo rirerire, Perezida Kagame yasabye ko abibasiye u Rwanda barukangisha kurufatira ibihano “bajya mu kuzimu”.

Yagize ati “Mufite ibibazo byanyu mukwiye kuba muhangana nabyo aho kubitwegekaho, Go to hell, just go to hell [Mujye mu kuzimu, mujye mukuzimu].”

Mu bundi butumwa Perezida Kagame yagarutseho yasabye Abanyarwanda kwirinda kuba insina ngufi ahubwo ko bakwiye kurwanirira uburenganzira bwabo bwo kubaho ntibabeho nkaho babayeyeho ku mpuwe z’abandi.

Ati “Ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize cyaradukomeje, kiduteguza ibindi bibi bizaza igihe icyo ari cyo cyose. Ntabwo tuzapfa tutarwanye kugeza ku ndunduro.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bivugwa ko u Rwanda rujya gusahura amabuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ashimangira ko bibaye ari ukuri “U Rwanda rwaba rwarakize nka bimwe mu biguhu bikomeye” ku isi.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles