Date:

Share:

Mozambique: Ibyihebe byishe abasirikare batatu ba RDF

Related Articles

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize abasirikare batatu bacyo bishwe n’ibyihebe byo muri Mozambique abandi batandatu barakomereka.

Aba basirikare bishwe ku wa Gatatu,  Gicurasi, ubwo ibyihebe byabategeraga igico mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado.

RDF ifite ingabo n’abapolisi muri iyi ntara yari yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah kuva muri Nyakanga 2021.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko bariya basirikare batezwe igico ubwo bari mu kazi.

Ati “Byabaye ku wa Gatatu, Gicurasi  mu ishyamba rya Katupa. Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira. Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”

Ishyamba rya Katupa bariya basirikare biciwemo ni hamwe muho ibyihebe byahungiye ubwo byirukanwaga mu tundi turere twa Cabo Delgado.

Akarere ka Macomia riherereyemo kahoze kagenzurwa n’Ingabo za SADC.

RDF ivuga ko ingabo zayo zimaze kugarura amahoro muri Cabo Delgado byibura ku kigero cya 95%.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles