Uwahoze ari Perezida w’Uburusiya, Dmitry Medvedev, yatanze umuburo ukomeye kuri Perezida w’Amerika, Donald Trump, agaragaza ko intambara ya gatatu y’isi yose ishobora kurota nyuma y’uko Trump anenze Perezida w’Uburusiya uri ku butegetsi, Vladimir Putin.
Ni umuburo uje nyuma y’uko Trump avuze ko “azatekereza ku gushyiraho ibihano bishya byafatiwe Moscou mu gihe ibitero bya misile ndetse n’indege zitagira abapilote muri Ukraine byahitanye benshi” byaba bidahagaze.
Mu magambo yanditse kuri X, Medvedev yagize ati “Ku bijyanye n’amagambo ya Trump avuga kuri Putin ‘gukina n’umuriro’ ni ibintu bibi rwose’ bibera mu Burusiya – Nzi gusa ikintu kimwe koko: WWIII (Intambara ya gatatu y’isi). Nizere ko Trump yabisobanukiwe!”
Medvedev yabaye Perezida w’Uburusiya kuva muri 2008 kugeza 2012 ndetse aba na Minisitiri w’Intebe kuva muri 2012 kugeza 2020.
Kuva Trump yarababajwe no kuba adashobora guhagarika intambara yigeze kuvuga ko ashobora guhagarika mu masaha 24, yakajije umuriro mu mpera z’icyumweru nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote cy’Uburusiya cyahitanye nibura abantu 13 muri Ukraine.