Date:

Share:

Kera kabaye Isoko rya Gisenyi rigiye gufungura

Related Articles

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Mulindwa Prosper yemeje ko isoko rya Gisenyi rizafungurwa ku mugaragaro tariki ya 27 Ukuboza 2026.

Iri soko ryari rimaze imyaka hafi 15 ryubakwa, kubera ibibazo bitandukanye, ryamaze kuzura  nkuko inzego zitandukanye muri aka karere zitangaza. Abagenda umujyi wa Rubavu kandi nabo bihereye amaso babona ko imirimo yose yarangiye.

Imirimo yo kubaka yamaze kurangira

Mulindwa ahamya ko inyubako  yose yamaze kuzura, abantu bamaze gufata imyanya barimo abakoreraga mu isoko rishaje ndetse n’abandi bari mu mazu ashaje bagomba kuvugurura inyubako zabo zishaje.

Ati “Isoko rya Gisenyi ryaruzuye, twamaze gutangariza abantu bose ko kuri 27 z’Ukuboza 2025 tuzaritaha ariko hari utuntu duke turi gukosorwa tujyanye n’abazarikoresha ngo iyi tariki izagere byose byarangiye.”

Akomeza agira ati “Tariki ya 17 iri soko rizatahwa rimukirwe abanyarwanda hamwe n’ibindi bikorwa byuzuye muri uyu mujyi wacu harimo inyubako zigeretse [amagorofa].”

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya RICO isangiye imigabane n’Akarere ka Rubavu bwo bugaragaza ko bwakiriye abantu benshi bashaka imyanya muri iri soko baruta ubushobozi bwaryo nkuko umuyobozi wayo, Twagirayezu Pierre Celestin, abigaragaza.

Agira ati “Twakiriye abantu benshi baruta imyanya twateganyije, twateganyaga ko tuzakira abacuruzi ibihumbi bine ariko kubera twongereye inkingi z’inyubako byatumye ubuso bugabanuka, ubu tuzakira abacuruzi babarirwa mu bihumbi bitatu harimo n’abazakorera ku nyubako iri hejuru ahateganyirijwe utubari na Resitora.”

Ni isoko rijyanye n’igihe

Impande zombi, iz’akarere n’aba bikorera, zitangaza ko nyuma yo gutaha iri soko, imirimo yo kubaka icyiciro cya kabiri (phase II) nayo izahita itangira.

Kugeza ubu isoko rya Gisenyi rishaje ribarirwamo abacuruzi nibura 850 bamaze igihe kinini bakorera mu buzima bugoranye bwo kwicwa n’izuba no kunyagirwa mu gihe cy’imvura ikangiza ibicuruzwa byabo.

Iri soko ryuzuye nyuma y’imyaka hafi 15 ryubakwa

Isoko rya Gisenyi ryari ryatangiye kubakwa n’Akarere ka Rubavu muri 2010.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles