Inyeshyamba za AFC/M23 zatangiye kuva mu Mujyi wa Uvira nyuma y’icyumweru kimwe zihafashe.
AFC/M23 yafashe Umujyi wa Uvira tariki ya 10 Ukuboza 2025 itsinze ingabo z’u Burundi, iza FARDC n’indi mitwe bafatanya nka Wazalendo n’iyindi.
Ifatwa ry’uyu mujyi ryazamuye igitutu cy’ibihugu by’i Burayi, Amerika n’imiryango mpuzamahanga bamagana uyu mutwe uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge n’Abatutsi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bicwa bunyamaswa.
Itangazo AFC/M23 yabanje gushyira hanze ku wa 16 Ukuboza rivuga ko yemeye kurekura Uvira bisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugamije gushakira umuti urambye amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo.

Umuyobozi wungirije w’ihuriro rya AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, Bertrand Bisimwa, abinyujije kuri X yemeje ibyo kuva muri Uvila.
Yagize ati “Kuvana ingabo za AFC/ M23 muri Uvira birakomeje kandi biteganijwe ko bizarangira ejo. Turasaba abaturage b’abasivili gukomeza gutuza. Turahamagarira abahuza n’abandi bafatanyabikorwa kureba ko Uvira irindwa ihohoterwa ndetse n’uburyo ubwo ari bwo bwose bwo gusubiza mu buzima busanzwe.”
Hari andi makuru avuga aba barwanyi bari kwirunda mu misozi ikikije uyu mujyi uri ku mupaka n’Uburundi.