Ibiro bya Perezida w’Uburundi byatangaje ko Évariste Ndayishimiye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Washington “kwitabira umuhango wo gusinya amasezerano y’amateka y’amahoro” hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Ndayishimiye, usanzwe atangaza mu buryo buhoraho amakuru y’ingendo ze mu mahanga, yatumiwe na leta ya Washington kwitabira icyo gikorwa gitegerejwe kuwa Kane tariki ya 5 Ukuboza 2025.
BBC ivuga ko ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byemeje ko kuwa Kane bizakira ba Perezida b’u Rwanda na RDC ngo bashyire umukono ku masezerano y’amahoro yumvikanyweho mu kwezi kwa Kamena 2025, agashyirwaho umukono n’abakuriye ububanyi n’amahanga.
Perezida Trump yahise aha Thérèse Kayikwamba na Olivier Nduhungirehe amabaruwa atumira ba Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame.
Byari byitezwe ko baza i Washington mu kwezi kwari gukurikiraho kwa Nyakanga gusinya no kwemeza aya masezerano.
Uburundi bufite uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa RDC aho, ku bwumvikane bwa Gitega na Kinshasa, bwohereje ingabo ibihumbi gufasha ingabo za FARDC kurwanya imitwe y’inyeshyamba irimo n’uwa AFC/M23.
U Rwanda rushinjwa na Kinshasa gufasha umutwe wa M23, mu gihe Kigali nayo ishinja Kinshasa gufatanya n’umutwe wa FDLR, izi mpande zombi zihakana ibi birego.