Date:

Share:

Gen (Rtd) Kabarebe yahawe inshingano nshya

Related Articles

Perezida Paul Kagame yagize Gen (Rtd) James Kabarebe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi ya Repubulika.

Kabarebe ni inararibonye muri politiki y’igihugu kuko yakoze imirimo itandukanye haba mu gisirikare ndetse no muri Guverinoma muri rusange.

Tariki ya  27 Nzeri 2023 ni bwo Gen (Rtd) Kabarebe wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Gen (Rtd) Kabarebe yamenyekanye cyane ubwo yari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, umwanya yabayeho imyaka umunani (kuva mu 2002- 2010) ibintu byanatumye agira umwihariko wo kuba ari we wa mbere watinze muri uyu mwanya.

Yabonye izuba mu 1959 avukira muri Uganda kimwe n’abandi Banyarwanda benshi bari impunzi. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yacyize muri ‘St. Henry’s College Kitovu’.

Amasomo ye yayakomereje muri Kaminuza ya Makerere aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Politiki.

Gen (Rtd) James Kabarebe yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ari umwe mu basirikare bake bafite ipeti rya ‘Four star General’ u Rwanda rwari rufite.

Perezida Kagame kandi yakoze impinduka agira Dr. Telesphore Ndabamenye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi,mu gihe Dr. Usta Kayitesi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, naho Dr. Muligande Charles yagizwe umusenateri asimbuye Dr. Kayitesi wajyanywe muri Minaffet.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles