Abahanzi bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko nta makuru namba bazi cyangwa se bahabwa ajyanye n’ingengoyimari ishyirwa mu gisate cy’imyidagaduro no guteza imbere umuco, ibintu bahamya ko bidindiza impano n’iterambere ry’umuziki muri aka karere.
Ni ibyatangajwe n’abahanzi bakorera muri aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’impano zitandukanye barimo The Same n’abandi batandukanye ndetse n’abategura ibitaramo mu mujyi wa Rubavu nka Orange Entertainment Group.
Mu mwaka wa 2022 nibwo akarere ka Rubavu katangaje ko keguriye imyidagaduro n’umuco umufatanyabikorwa, Vision Jeunesse Nouvelle (VJN), ngo ateze imbere “ibikorwa bya siporo, imyidagaduro n’umuco ndetse no gushaka impano mu bana bato.

Icyo gihe akarere kavuze ko “ibikorwa byose akarere kakoraga bijyanye n’urubyiruko kabyohereje muri Vision Jeunesse Nouvelle.”
Kugeza ubu abahanzi bose uganiriye nabo bavuga ko batazi uyu mufatanyabikorwa w’akarere kandi amafaranga ashyirwamo batabona umusaruro wayo n’icyo yaba akoreshwa.
Bimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere umuziki muri aka karere bavuga ko nta muyobozi w’akarere urabigaragaramo n’umunsi n’umwe kandi batazi umukozi ufite mu nshingano ibijyanye n’abahanzi.
Icyo akarere kavuga
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Prosper Mulindwa, avuga ko nta rwego na rumwe rwirengagijwe ahubwo impano zose zifatwa kimwe.

Agira ati “Impano zose mu bice bitandukanye tuziteza imbere kandi dufite umukozi ukurikirana urubyiruko, siporo n’imyidagaduro. Nta gisate na kimwe twirengagiza. Ubuhanzi ni igisate gifunguye kuri buri wese kandi si ngombwa gutega amaboko ku nkunga ya leta gusa kandi abahanzi ntabwo bafungiwe muri Rubavu ahubwo bagakwiye no kujya gushaka andi mahirwe hanze y’akarere.”
Mulindwa avuga ko akarere gakorana na Vision Jeunesse Nouvelle (VJN), ubu bagiye kongera amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere umuco, ubuhanzi na siporo.
Ati “Biragoye gufasha umuhanzi igihe aje ku giti cye wenyine, ntabwo byashoboka bigendanye n’ingegoyimari iba ihari. Binyuze muri iyi mikoranire, twizeye neza ko abantu batatekerejweho mu mwaka washize bazabona amahirwe muri iyi mikoranire (MoU) tugiye kongera na VJN.”
Mulindwa akomeza avuga ko abahanzi bagiye kubona amahirwe binyuze mu marushanwa ateganyijwe muri Mutarama 2025.

Ati “Hari amarushanwa yatangiriye ku rwego rw’utugari aho dukeneye impano zikomeye, tukazigaragariza abafatanyabikorwa n’abagenda aka karere bakamenya ko dufite abahanzi bashoboye.”
Ku rundi ruhande akarere kavuga ko gashyize imbaraga mu guteza imbere impano zikiri nto binyuze mu mashuri no gufasha abataragize amahirwe yo kugana ishuri ariko bafite ibyo bashoboye.
Vision Jeunesse Nouvelle yo ivuga iki?
Ubusanzwe Vision Jeunesse Nouvelle (VJN) ni umuryango udaharanira inyungu usanzwe ufite ibikorwa bigaruka ku rubyiruko birimo kuvumbura impano n’ibindi bikorwa bijyanye n’impano.
Bwa mbere VJN yasinye amasezerano n’akarere angana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda kandi muri uwo mwaka wa 2022 byari biteganyijwe ko azajya avurugurwa buri mwaka.

Amakuru ava muri VJN avuga ko “ubu bakiri mu biganiro [ibyo bavuga ko ari negotiations].”
Umuyobozi mukuru wa VJN, Fureri Ringuyeneza Vital, avuga ko “bateganya ibitaramo ndetse na competition [amarushanwa” nubwo atavuga igihe bizatangirira gukorwa.
Ati “dufite amasezerano azarangira 2025.”
Umwaka ushize Kigali Up yamenye amakuru avuga ko aya masezerano yajemo agatotsi, hari ibyo impande zombi zitabashije kumvikanaho.