Date:

Share:

Depite Habineza agiye kongera kwiyamamariza kuba Perezida

Related Articles

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukijije (Green Party)  Depite Frank Habineza yatangaje ko umwaka utaha aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nk’ uko byagenze  mu matora ya 2017.

Ibi Depite Habineza yabitangaje nyuma y’ uko Hon. Odda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’ Amatora yarahiriraga kuzuzuza inshingano ze aho yahise asaba ko amatora y’ abagize Inteko Ishinga Amategeko n’ aya Perezida wa Repubulika ashobora guhuzwa agakorerwa rimwe.

Hon Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’ Amatora asimbuye Prof. Kabisa Mbanda uherutse kwitaba Imana.

Asabwe kugira icyo avuga kuri iki cyifuzo cyo guhuza amayora,  Depite Habineza yavuze ko yabyishimiye ariko asaba ko iminsi yo kwiyamamaza ku bakandida yakongerwa.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles