Date:

Share:

Impunzi z’Abanyekongo zigiye gusubizwa iwabo

Related Articles

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) basabye ko impunzi zituruka muri Congo zahungiye mu Rwanda na Uganda zicyurwa zigasubira iwabo.

Ni umwanzuro wafatiwe i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu nama yari igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi ku bibazo by’umutekano muri DRC.

Nyuma y’iyi nama EAC yasabye ko mu Rwanda hari impunzi z’Abanye-Congo zikeneye gusubira iwabo isaba ko gahunda yo kubacyura yakwihutishwa.

Uyu muryango utangaje ibi mu gihe mu minsi ishize ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahakanye ko nta mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda.

Perezida Laurenço niwe wayoboye iyo nama afatanyije na mugenzi we w’u Burundi Perezida Evaritse NDAYISHIMIYE ari nawe muyobozi w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe.

Mu Rwanda harabarurwa impunzi zirenga ibihumbi 70 zirimo abarenga ibihumbi bine bamaze iminsi bahunga imirwano ya M23 n’ingabo za leta ya Congo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles