Abashakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi [geologists) batangaje ko muri Afurika hari kuvuka inyanja nshya izacamo umugabane ibice biri.
Ibi byatangajwe mu bushakashatsi bwashyizwe hanze na Geophysical Research Letter aho bugaragaza ko hari ibimenyetso by’iyi nyanja irimo kuvuka biboneka mu ihembe ry’Afurika.

Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko ari inkuru yateye abantu ubwoba.
Umwalimu muri Kaminiza ya Nairobi mu ishami ry’Ikoranabuhanga na Siyansi, Dr Dindi Edwin, nawe avuga ko ari ukuri hari inyanja irimo kwirema muri gice cya Rift Valley.
Agira ati “Hari ibintu bitandukanye birimo kubera mu gace ka Rift Valley mu ihembwe rya Afurika. Bizatwara imyaka igera kuri za miliyoni ngo havuke indi nyanja.”
Abashakashatsi bavuga nanone ko kuva muri 2005 hari ibimenyetso bigenda bigaragaza ivuka ry’iyi nyanja mu butayu bwa Ethiopia.

Ubushakashatsi buvuga ko muri aka gace ari ho hashobora kuba inkomoko yayo.
Indi mpamvu itangwa n’ibirunga bigaragaza ibimenyetso byo kuruka isaha n’isaha biri mu bihugu bya Tanzania na Ethipia.
Muri byo harimo ikirunga cya Erta Ale cyo muri Ethiopia kimaze imyaka 50 kiruka ubudatuza ndetse muri Kenya hari umututu ugaragaza ko ubutaka bugenda bwiyasa bucikamo ibice bibiri.

