Rupubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yameje ko kuba undi musirikari wayo yararasiwe mu Rwanda mu karere ka Rubavu byumvikana ko hari umwuka mubi hagati y’imipaka y’ibihugu byombi.
Tariki ya 3 Werurwe 2023 nibwo igisirikari cy’u Rwanda cyatangaje ko cyarashe umusirikari wa Congo wambutse umupaka arasa akaza kuhasiga ubuzima. Byabereye hagati y’umupaka munini n’umuto uzwi nka Grande Barrière na Petite Barrière ahagana saa 5:35 z’umugoroba.
RDF kandi yavuze ko habayeho kurasana ku mpande zombi.
Umuvugizi w’igisirikari cya Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Col Guillaume Njike Kaiko yabwiye BBC ko iraswa ry’abasirikari ba Congo bikozwe na RDF ko ari kimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi u Rwanda rukomeje.
Col Njike yavuze ko bategereje ko urwego rushinzwe gucunga umutekano w’imipaka mu karere k’ibiyaga bigari (EJVM) kuzashyira ukuri hanze ku iraswa rye.
Yagize ati “ariko nta kwibagirwa ko byumvikana ko hari umwuka mubi hagati y’imipaka yacu twembi utewe n’ubushotoranyi bwibasiwe icyo gice cya RDC bikorwa n’igisirikare cy’u Rwanda kandi buri gihe hagomba kwitegurwa ibintu nk’ibyo.”
Leta ya Kinshasa ikomeje kwibasira u Rwanda ko ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke iwabo no gufasha inyeshyamba za M23 ariko n’ibirego u Rwanda inshuro nyinshi rwabiteye utwatsi.