Abana babiri b’impinja barokowe n’abatabazi barimo kureremba hafi y’inkombe mu kiyaga cya Kivu nyuma y’iminsi nibura itatu habaye imyuzure yahitanye ababyeyi babo nk’uko ababibonye babivuga.
Abamaze gupfa kubera imyuzure yibasiye uduce twa Bushushu na Nyamukubi muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo bose hamwe ubu ni 411.
Delphin Birimbi ukuriye société civile muri Kalehe yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “Bakuwe mu mazi ari bazima. Bahari, barimo kuvugana n’abantu bashobora kubafasha kubarera.” Ni ibintu benshi nabonye nk’igitangaza.
Birimbi avuga ko aba bana bari mu kigero cy’amezi macye babonetse kuwa mbere, umwe i Nyamukubi undi i Bushushu. Yemeza ko ababyeyi babo bapfuye.
Nta makuru arambuye y’uburyo aba bana babashije kumara iyo minsi bareremba hejuru y’amazi, ababibonye bavuga ko barerembaga bari ku bisigazwa by’inzu zasenyutse