Mu masaha y’urukerera yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023 habonetse umurambo w’umupolisi witwa PC Sibomana Simeon ku muhanda uva Rusizi ujya Bugarama.
Ni umurambo wabonetse mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa Polisi mu Intara y’Uburengerazuba CIP Mucyo Rukundo yemeje aya makuru avuga ko iperereza rikomeje gukorwa ngo harebwe icyamwishe.
Yagize ati “Yitabye Imana [ariko] turacyari mu iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.”
Abaturage muri aka gace uyu mupolisi yasanzwe yapfuye bavuga ko ashobora kuba yanizwe n’abagizi ba nabi.