Mu mujyi wa Kigali kuri za ambasade z’ibihugu bitandukanye bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) hazamuwe amabendera menshi ashyigikira umuryango uhuza abarimo abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduza ibitsina uzwi nka LGBTIQ+.
Ambasade zazamuye aya mabendera zirimo iy’u Bubiligi, u Bwongereza, Sweden, u Buholandi. Byakozwe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2023.
Ambasade ya EU mu Rwanda yasobanuye ko byakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya urwango rugirirwa abaryamana bahuje ibitsina (homophobia), urugirirwa abahindura ibitsina (transphobia) n’urugirirwa abaryamana n’abo badahuje ibitsina, bakongera bakaryamana n’aho bahuje ibitsina (biphobia).

Iy’u Buholandi yagize iti “Uyu munsi turizihiza imbaraga zo kugira amahitamo atandukanye. Tushyire ku iherezo ivangura, imvugo y’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abantu ba LGBTIQ+ ahantu hose, buri munsi.”
Mu Rwanda nta tegeko rihari rishyigikira mu buryo bwihariye ababarizwa muri LGBTIQ+, ariko nta n’iribakumira. Uburenganzira bwabo burengerwa mu buryo bwa rusange nk’ubw’abandi bose.