Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa.
Ni iteka ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017 rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.
Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe, ba Visi Perezida ba Sena, ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika, Abaguverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.
Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
- Umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi.
- Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose.
- Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
- Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta.
- Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta.
- Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi.
- Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta ; uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.
Kureba indi mishahara y’abandi bayobozi bakomeye kanda hano.
Imodoka idasanzwe Perezida Kagame asigaye agendamo [AMAFOTO]