Date:

Share:

VIDEO: Rubavu barinubira ibura ry’udukingirizo

Related Articles

Abakora uburaya mu karere ka Rubavu bavuga ko kubona udukingirizo ari imwe  mu mbogamizi bagihura nayo bityo bikabatera kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ugiriwabo Saverine uhagarariye abakora uyu mwuga muri Rubavu avuga ko nabo nubwo bahagarariye bandi kutubona rimwe na rimwe bigorana.

Ati “Udukingirizo turabura, natwe tubahagarariye hari igihe tujya ku kigo nderabuzima tukatubura. Icyo twifuza ni uko twajya tuzibonera ku gihe. Ahantu hakunda kuboneka indaya haboneke umukangurambaga wo kudukwirakwiza.”

Rubavu: Umugabo yaguye mu maguru y’indaya

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwirinda Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Ikuzo Basile, avuga ko ikibazo cy’ibura ry’udukingirizo ko bagiye kongera utuzu tubonekamo udukingirizo.

Ku ibura ryatwo mu ku bigo Nderabubizima asobanura ko haba habaye ikibazo cyo kudukwirakwiza kuko ari gahunda iri mu gihugu hose.

Ati “Icyo gihe haba habayemo ikibazo cyo kudukwirakwiza wenda tugashira ntibibuke kujya gusaba utundi. Ntabwo ari uko tuba twabuze. Mu gihugu dufite utuzu icumi, muri gahunda turi kugerageza kureba niba twakwirakwiza twinshi dushoboka bitewe n’uko dukenewe.”

Mu karere ka Rubavu habarurwa abakora uburaya bagera ku 3500 naho mu gihugu hose ubwandu bwa Virusi itera Sida buri ku ijanisha rya 3%. mu bafite hagati y’imyaka 15 na 64.

Mu bakora umwuga w’uburaya ijanisha rigegeze kuri 35.5% ryaravuye kuri 45% mu myaka ibiri ishize.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles