Abikorera bo mu karere ka Rubavu bavuga ko betewe ipfunwe no kuba barabeshye Perezida Paul Kagame ko isoko rya Gisenyi azaza kuritaha mu ntangiriro za Nyakanga 2023 none imirimo yo kuryubaka ikaba yarahagaze.
Aba bacuruzi bo mu karere ka Rubavu bibumbiye muri RICO (Rubavu Investment Company Ltd) bavuga ko ubwo baheruka gusurwa na Perezida Kagame mu Ntara y’Iburengerazuba mu biganiro bagiranye mu karere ka Rusizi bamusezeranyije ko azaza gutaha ku mugaragaro iri soko rimaze imyaka irenga 10 ryubakwa.
Aba bashoyemo imari bavuga ko ubu bari no guhura n’ibihombo by’imari yabo bashoyemo ariko batumva ukuntu akarere ka Rubavu kabuze icyemezo cyo kubaka (Authorisation de batir).
Amasezerano bafitanye avaga ko akarere kagomba kubashakira icyangombwa cyabaye nyirabayaza, kidindiza imirimo yo kuryubaka. Amezi agiye kuba atatu imirimo ihagaze.
Umucuruzi akaba n’Umuyobozi wa RICO Ltd, Habarurema Antoine, avuga ko atewe ipfunwe n’amagambo yabwiye Perezida Kagame ubwo aheruka gusura uturere tw’intara y’Iburengerazuba.
Ati “Ntewe ipfunwe n’isezerano nahaye Umukuru w’Igihugu ubwo aheruka gusura Intara y’iburengerazuba muri Kanama 2022 musaba ko azaza gutaha isoko rya Gisenyi ku itariki ya 01 Nyakanga 2023 dore ko turebye uko imirimo yagendaga twabonaga ko rizaba ryuzuye ariko kubera impamvu tutamenye akarere ntikigeze kabasha kudushakira icyangombwa cyo kubaka. Byatumye imirimo yo kukaba rwiyemezamirimo waryubakaga ahagarara kubera ko atakomeza kubaka inyubako itagira ibyangombwa.”
Akomeza avuga ko iri soko rya Gisenyi bamaze kurishoramo arenga Miliyari imwe na miriyoni magana atatu y’u Rwanda (1,300,000,000 Frw) ariko akarere kakaba kakavuga ko karimo gushaka icyangombwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias, avuga ko icyangombwa abikorera bagisabye hategerejwe umwanzuro w’inzego zitandukanye.