Date:

Share:

Nyanza: Abarimu bane baguwe gitumo bari gukuriramo umunyeshuri inda

Related Articles

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abarimu bane bo mu Karere ka Nyanza, bafatiwe mu cyuho bakekwaho ko bari gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga.

Aba barimu bigishaga mu Ishuri ryisumbuye rya Sainte Trinité ry’i Nyanza batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga, ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda.

Amakuru atangwa na RIB avuga ko aba barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, ari naho uwo munyeshuri bivugwa ko afite imyaka 21 yari ari.

Uwo munyeshuri yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda, ahita yoherezwa mu bitaro kugira ngo yitabweho.

Umwe mu barimu batawe muri yombi yari asanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iki kigo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yashimye abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibi birwanywe.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Ruhango.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles