Komisiyo y’Amatora (NEC) yasubitse amatora yo gusimbuza abajyanama no gutora Meya mushya uzasimbura Kambogo Ildephonse.
Ni itangazo NEC yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2013 nyuma y’ubusabe bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
NEC ivuga ko MINALOC yagaragaje ko aka karere ka Rubavu kakiri guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Ibikorwa byamamaza abakandida byahagaritswe nabyo.
Nta yandi makuru yatangajwe igihe aya matora azongera gusubukurirwa gusa muri Rutsiro na Rwamagana ho nta mpinduka zabayeho.