Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu harimo na Ange Kagame wahawe inshingano nshya mu Rugwiro.
Ange yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu Biro bya Perezida.
Ni inama yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023 ya mbere muri uku kwezi.
Yafatiwemo imyanzuro irimo ko Gen Maj Charles Karamba agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia aho agomba kuba anahagarariye igihugu muri AU mu gihe Michel Sebera yagizwe Ambasaderi muri Guinea naho Shakila Kazimbaya agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.