Date:

Share:

Meya wa Musanze, Burera na Gakenke n’abandi birukanwe

Related Articles

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru barimo Meya wa Musanze, Burera, Gakenke n’abandi batandukanye birukanwe ku mirimo yabo bazize ikibazo cy’Abakono.

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko abirukanwe batashoboye “kuzuza inshingano zabo zirimo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo ya leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.”

Abo barimo Ramuli Janvier wari Meya w’Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga aka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Hari hashize iminsi habaye umuhango wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze aho batoye Umutware w’Abakono, ibi birori biza kuteza ikibazo gikomeye.

Bamwe mu bayobozi babyitabiriye bagaragaye basaba imbabazi nyuma yo kwitabira uwo muhango wo kwimika umukono.

Senateri Nyirasafari yasabye imbabazi

Urutonde rw’Abayobozi batandukanye bakuwe mu nshingano mu Ntara y’Amajyaruguru:

Image

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles