Inyeshyamba za RED Tabara zigambye kwica abasirikari b’Abarundi zinasenya icyicaro gikuru cya CNDD-FDD.
RED Tabara inyuze kuri X yahoze ari Twitter yemeyeje ko ariyo yagabye igitero mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 2024 irasana n’igisirikari cy’Uburundi ku mugezi wa Mpanda ahitwa Ndombolo i Buringa.
Yagize iti “Abarwanyi ba #REDTabara bagabye ibitero 2 [byaguyemo] abasirikare batandatu, icyicaro gikuru cya CNDD-FDD kirasenywa, intwaro n’amasasu birafatwa.”
Izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa leta y’Uburundi kuva muri 2015 zakomeje zivuga ko umugambi wo guhangana n’ishyaka riri ku butegetsi ukomeje kugeza igihe leta y’Uburundi izemera kwicara bakaganira.
Zigira ziti “Intambara izakomeza kugeza igihe iterabwoba ry’ubutegetsi bwa CNDD-FDD rirwanya abaturage rihagaze kandi hafunguwe imishyikirano ihuriweho n’amahoro arambye mu gihugu cyacu.”