Guverineri Dushimimana Lambert w’Intara y’Iburengerazuba yemeje ko atigeze yibwa telefone igendanwa nyuma y’amakuru yacicikanaga avuga ko abuzukuru ba shitani bayitwariye i Rubavu.
Amakuru y’ibya telefone yasakajwe n’umunyamakuru Oswald Oswakim wa Radio na TV10.
Yagize ati “Abuzukuru ba Shitani baherutse gukosora Guverineri, inkuru y’umwe mu banyamakuru bakomeye b’i @RubavuDistrict. Ubwo murumva abaturage basanzwe borohewe?”
Rubavu: Abasenateri bakomoje ku kibazo cy’abuzukuru ba shitani
Guverineri Dushimimana yamusubije avuga ko ntaho yigeze ahurira n’izo nsoresore.
Ati “Waramutse@oswaki. Guverineri ntaho yigeze ahurira n’abagizi ba nabi. Abaturage ba Rubavu rwose baratekanye.”
Undi munyamakuru wamubajije ibya telefone ni Eric Nshimiyimana uzwi nka Koffito.
Yagize ati “Ese koko umukwabu uri gukorerwa i Rubavu mu bacuruzi ba telefone occasion [zakoze] mukomeje kwitirirwa ngo watewe na telefone yanyu yibwe, ibi byaba ari ukuri?”
Dushimimana yasubije uyu munyamakuru ati “Koffi urambeshyeye rwose. Phone yanjye ntabwo nigeze ntandukana nayo n’isegonda na rimwe.”
Kugeza ubu ‘Abuzukuru ba Shitani’ bakomeje kuba ikibazo gusa muri Rubavu nkuko abahatuye n’abahagenda batangaza mu gihe Umuyobozi w’Akarere, Bwana Prosper Mulindwa, aherutse kubwira Abasenateri ko hari ingamba zirimo gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo nubwo atigeze azikomozaho.
Yagize ati “Ibibazo by’urugomo, dufite ingamba nyinshi turi gukoresha kandi tuzanakomeza. Tuzabikemura, ndumva iki kuri njyewe ntabwo kimbereye ikibazo.”
Rubavu: Kuvuga no gukoresha izina ‘Abuzukuru ba shitani’ ntibyemewe