Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafatiye ibihano abasirikari b’u Rwanda bakomeye bari ku ipeti rya ‘General’ ubashinja kugira uruhari mu makimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 aho aba basirikare bari mu bantu icyenda uyu muryango uvuga ko wafatiye ibihano.
Ni ibihano bije bikurikira ibyashyiriweho Jenerali James Kabarebe wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ubu akaba ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’umuvugizi w’ihuriro rya M23/AFC Lawrence Kanyuka n’ikigo ke gikorera mu Bwongereza, bikozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA).
Abafatiwe ibihano barimo Maj. Gen Karusisi Ruki wahoze ari umuyobozi w’ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Maj. Gen Eugène Nkubito usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda na Brig. Gen Muhizi Pascal uyobora Diviziyo ya kabiri.
Aba basirikare bashinjwa kuba ingabo bahoze bayobora cyangwa bayobora zaroherejwe kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyo EU ivuga ko ari “ukuvogera ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” ndetse no guteza amakimbirane yitwaje intwaro n’umutekano muke.
Uyu muryango kandi ubashinja gukorera muri RDC ibyaha bigize guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, birimo ibihano rusange bikomeye ngo byatanzwe na M23.
Usibye ba Jenerali Ruki, Nkubito na Muhizi, abandi bafatiwe ibihano na EU barimo uwitwa Desiré Rukomera ushinjwa kuba akuriye ‘recruitement’ muri M23, Francis Kamanzi ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe za Mine, Peteroli na Gaze ndetse na Sosiyete ya Gasabo Gold Refinery.
EU kandi yafatiye ibihano abanye-Congo basanzwe ari abayobozi muri M23, barimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi muri uyu mutwe, Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari n’umusaruro na Col. Bahati Erasto usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.
[…] Abajenerali 3 b’ u Rwanda bafatiwe ibihano […]