Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Mulindwa Prosper yatangaje ko isoko rya Gisenyi rigomba kuzura mu gihe cy’amezi ane rikava mu mateka.
Ibi Mulindwa yabitangaje mu kiganiro na Mama Urwagasabo aho yasubizaga ibibazo yasanze byugarije akarere ka Rubavu.
Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka irenga 10 ryarabaye agatereranzamba, Mulindwa we akabona rigomba kuzuzwa vuba rikava mu nzira.
Yagize ati “Inama Njyanama yamaze gutora umwanzuro wo gushaka amafaranga yo kuzuza ririya soko kandi n’abanyamigabane biyemeje gushaka andi mafaranga. Akarere kamaze kubona miliyoni 600 n’abandi bari gukusanya amafaranga yabo. Ririya soko rigomba kurangira”
Abajijwe ku gihe babona iri soko rizaba ryuzuye, Mulindwa avuga ko mu mezi ane imirimo isigaye izaba yarangiye ryuzuye.
Ati “Imirimo isigaye, amafaranga ahari, amezi ane arahagije kuba ryarangiye. Ntabwo rikigoye tugomba kurirangiza naryo rikava mu mateka, rigahindura amateka ya Rubavu ahubwo tugatangira iyindi mishinga.

Ikibazo cy’isoko rya Gisenyi umwaka ushize cyagarutsweho n’abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya leta (PAC) aho babajije Akarere ka Rubavu igihe rizuzurira abaturage bagatangira kurikoresha.
Mu kubarizwa mu ruhame amwe mu makosa umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje mu Karere ka Rubavu, Depite Niyorurema Jean René ni umwe mu bagarutse kuri iri soko rya Gisenyi.
Yagize ati “Nagiraga ngo ngaruke kuri kiriya kibazo cyagaragaye cyo kubaka isoko rya Rubavu. Iri soko rya Rubavu rimaze gihe kinini [kandi] umugenzuzi yagaragaje ko rihagaze kuri mirongo itandatu na kangahe ku ijana. Ndumva nta mudepite ugize ino komisiyo utararigezeho batubwira ko bagiye kurisoza ariko nagiraga ngo twumve igihe abaturage bazabonera rino soko kuko baritegereje igihe kinini.”
Icyo gihe umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Nzabonimpa Deogratias, we yijeje PAC ko iri soko rizaba ryatashwe muri 2023 mu kwezi kwa Gatandatu.
Yagize ati “iri soko rimaze kuba ikibazo kimaze igihe kirekire, icyo umuntu yavuga n’uko ryatangiye nabi. Ntabwo ndi busubire mu mateka maremare yaryo, rigira ibibazo rigenda rihererekanywa. Kuba twarafashe isoko rifite ibibazo, kubikemura ngira ngo wavuga ko atari ikintu cyakorwa umunsi umwe cyangwa umwaka umwe.”
“Rero nk’umuyobozi ukurikirana ibya ririya soko umunsi ku munsi, navuze ko bitari byoroshye kuryakira ngo ukomereze aho ryari rigeze ngo rirangire ariko nizera ntashidikanya ko ubwo tugiye kurangizanya na banki igatanga miliyari imwe na Magana abiri zaburaga, ntekereza ko umwaka utaha mu kwezi kwa gatandatu iri soko tuzaba twaritashye.”
Abikorera n’abagana isoko rya Gisenyi rishaje ni kenshi binubira kuba imirimo yo gusoza iri soko igenda biguru ntege bagakomeza gukorera ahantu hatagezweho.